in

Rwanda: nyuma yo kurwana inkundura bapfa telefone , umugabo yahise yica umubyeyi we

Umugabo wo mu karere Ka Huye yishe umubyeyi w’uwo bari bafitanye amakimbirane bapfaga telefoni

Uyu mugabo akaba yishe umubyeyi witwa Nibakure Marguerite w’imyaka 56 y’amavuko nyuma y’uko akimbiranye n’umuhungu we.

Byabaye ahagana saa Tatu z’Ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2022 mu Mudugudu wa Gaseke mu Kagari ka Rango A aho bose basanzwe batuye.

Amakuru avuga ko abagabo babiri barimo umuhungu wa Nibakure bagiranye amakimbirane bari mu kabari bapfa telefone, noneho biba ngombwa ko nyir’akabari abasaba gusohoka bakajya gukemurira ibibazo byabo hanze.

Bakimara gusohoka barwaniye hanze noneho Nibakure ajya kubakiza, umugabo warwanaga n’umuhungu we [umuhungu wa Nibakure] amuhirika hasi bimuviramo urupfu.

Ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nibakure yamaze gufatwa kandi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza.

Umurambo wa Nibakure wajyanywe ku bitaro gukorerwa isuzuma.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi yemeje abakinnyi 2 atazongera guhamagara nyuma y’imikino 2 ya gishuti yakinnye

Gakenke: fuso igonze coaster mu mpanuka ikomeye