in

Gakenke: fuso igonze coaster mu mpanuka ikomeye

Mu gace kazwi nko muri Buranga mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, habereye mpanuka yahitanye ubuzima bw’abantu babiri, ikomerekeramo abantu 20 barimo babiri bakomeretse bikomeye.

Iyo mpanuka yabaye mu ma saa saba z’igicamunsi cyo kuwa kabiri tariki 21 Ugushyingo 2022, itewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali.

Iyi fuso yari ipakiye ibitunguru yataye umukono yagenderagamo, igonga imodoka ya Coaster, yavaga i Kigali yerekeza i Musanze ikaba yari itwaye abagenzi 22.

Ako kanya ikimara kuba, abantu babiri barimo umushoferi wari utwaye Fuso ndetse n’umwe mu bagenzi bari muri Coaster bombi bahise bahasiga ubuzima.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: nyuma yo kurwana inkundura bapfa telefone , umugabo yahise yica umubyeyi we

Hamenyekanye impamvu ikomeye irimo gutuma Bizimana Djihad adakina mu ikipe arimo i Burayi ariko agakomeza gukina mu buryo butangaje