in

Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi yemeje abakinnyi 2 atazongera guhamagara nyuma y’imikino 2 ya gishuti yakinnye

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Carlos Alos Ferrer yemeje ko atazongera guhamagara abakinnyi 2 bari bakomeye hano muri Shampiyona yacu.

Kuwa Kane ndetse no kuwa gatandatu w’icyumweru gishize ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinnye imikino 2 ya gishuti n’ikipe y’igihugu ya Sudan, iyi mikino iza kurangira Amavubi atsinze umukino wa mbere undi barawunganya.

Nyuma y’iyi mikino umutoza w’Amavubi yerekanye akanyamuneza kubera ko yatsinze umukino wa mbere kuva yagera hano mu Rwanda, gusa iyi mikino yarangiye nabi kubera ko habaye imirwano hagati ya Muhadjiri Hakizimana ndetse n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Sudan.

Amakuru YEGOB ikura mu bantu bahafi b’umutoza w’Amavubi, ni uko yatangaje ko atazongera guhamagara Haruna Niyonzima ndetse na Jacques Tuyisenge kubera ko bamaze kugera mu myaka ikuze bivuze ko ngo arimo guteganya kugira Djihad Bizimana Kapiteni agasimbura aba bagabo babibaye mu myaka myinshi ishize.

Bizimana Djihad muri iyi mikino 2 yayikinnye yagiriwe ikizere cyo kuyobora abakinnyi mu kibuga kandi yabikoze neza ariyo mpamvu agiye gukomerezaho ahubwo akungirizwa na Manzi Thiery nawe udafite ikipe n’imwe arimo gukinira kugeza ubu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

IJORO RIMUBEREYE RIBI! Umusore asebeye imbere y’umukobwa bakundana n’imbere y’abantu muri restaurant

Rwanda: nyuma yo kurwana inkundura bapfa telefone , umugabo yahise yica umubyeyi we