in

Rutsiro FC yongeye kwiyandandayanda igaruka mu cyiciro cya mbere.

Ikipe ya Rutsiro FC iyoboye urutonde rwa kamrampaka

Ikipe ya Rutsiro FC yiyongereye kuri Vision FC izakina Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira wa maguru mu Rwanda mu mwaka w’imikino utaha wa [2024-2025] .

Ikipe ya Rutsiro FC yarifite umukino kuri uyu munsi yagombaga gukina na AS Muhanga ndetse na Vision FC yari ifite amanota 10 yo yari yaramaze gukatiaha itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere yagombaga gukina umukino n’ikipe y’Intare.

iyi mikino yakinwe uyu munsi ikipe ya Rutsiro FC yatsinze ikipe ya AS Muhanga ibitego [2-0], mu gihe ikipe ya Vision FC yatsindwaga n’ikipe y’Intare ibitego [3-2].

Ikipe Rutsiro FC ihise igaruka mu cyiciro cya mbere kuko yamanutse umwaka ushize imanukanye n’ikipe ya Espoir FC nayo yari yabonye itike yo gukina imikino ya kamarampaka ariko ikaza gufatirwa ibihanano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda  FERWAFA ikajya mu cyiciro cya 3 kubera gukinisha Umukinnyi udafitiwe ibyangobwa.

Urutonde rwa kamrampaka uko ruhagaze.

• Rutsiro FC 10 Points
• Vision FC 10 Points
• AS Muhanga 4 points
• Intare FC. 4 points.

Ikipe ya Rutsiro FC iyoboye urutonde rwa kamarampaka

 

Ikipe ya Vision FC yamaze kubona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere

 

Intare FC iri Ku mwanya wa 3
Ikipe ya AS Muhanga iri Ku myanya wa 4