in

Rutahizamu w’Amavubi wakiniraga ikipe ikomeye mu Rwanda yamaze kwirukanwa azira gusuzugura umutoza ku buryo bukomeye

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Twizerimana Onesme yamaze gutandukana na Police FC azira gusuzugura umutoza Mashami Vincent.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mutarama 2023, nibwo Twizerimana Onesme yatandukanye na Police FC yari agifitiye amasezerano y’umwaka umwe n’igice.

Nyuma yo gutandukana na Police FC biravugwa ko agomba guhita yerekeza mu ikipe ya Mukura Victory Sports ibarizwa mu Karere ka Huye.

Twizerimana Onesme waciye mu makipe arimo APR FC, Mukura, na Musanze, ni umwe mu bakinnyi bigeze kugirana umubano mwiza n’umutoza Mashami Vincent yizereramo ndetse yumva ko ariwe gisubizo nyamukuru afite, dore ko yajyaga anamuhamagara mu ikipe y’igihugu ubwo uyu musore yakinaga muri Musanze ndetse hari n’aho byageze akajya aba ariwe mu kinnyi rukumbi wahamagawe mu Amavubi avuye mu ntara.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hita ukora ibi bintu bikomeye niba ushaka kwirinda stress muri uyu mwaka

Wa mu Miss watitije abantu mu gikombe cy’isi akomeje gusaza abagabo barimo abahanzi bakomeye no muri Amarica