in

Rutahizamu wa Rayon Sports utaherukaga yatunguye benshi nyuma yo kuboneka mu bakinnyi 11 barabanza mu kibuga ku mukino na URA FC

Uyu munsi ku isaha ya saa kumi n’ebyiri ikipe ya Rayon Sports irakina umukino wa gishuti n’ikipe ya Uganda Revenue Authority FC(URA FC).

Uyu mukino urabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ni umwe mu mikino ikipe ya Rayon Sports yateguye mu buryo bwo gukomeza kwitegura neza shampiyona ndetse kandi no gukomeza guhereza ibyishimo abafana b’iyi kipe ndetse n’abanyarwanda bakunda umupira muri rusange, nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Amakuru YEGOB ifite kandi yizewe nuko mu bakinnyi 11 barabanzamo uyu munsi ntabwo Boubacar Traoré ari buze kugaragara bitewe nuko byagaragaye ko atarafatisha neza muri iyi kipe ahubwo ari buze gusimbuzwa Moussa Essenu utaherukaga kubanza mu kibuga.

Rayon Sports ntabwo irahita irekera gukina imikino ya gishuti ahubwo ifite undi mukino ku munsi wo ku cyumweru ikina na Singder Big Stars yo mu gihugu cya Tanzania.

11 baraza kubanza mu kibuga uyu munsi ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports.

Umuzamu
Ramadhan Kabwili

Ba myugaruro
Mucyo Didier ‘Junior’
Mitima Isaac
Muvandimwe Jean Marie Vianney
Ndizeye Samuel

Abo hagati
Ndekwe Felix
Mbirizi Eric
Rafael Osaluwe Olise.

Ba rutahizamu
Paul Were
Essomba Onana Leandre Willy
Moussa Essenu

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Miliyoni ikipe ya Mukura Victory Sports yasaruye ku mukino wayo na Rayon Sports zamaze kumenyekana

Rutahizamu ukomeye wa Apr Fc yamaze gutangaza amazina y’umwana we w’imfura aherutse kwibaruka