Rutahizamu ukomeye wa Apr Fc yamaze gutangaza amazina y’umwana we w’imfura aherutse kwibaruka

Rutahizamu ukomeye wataka anyuze ku mpande mu ikipe ya Apr Fc, Byiringiro Lague yatangaje amazina yise umwana we w’umukobwa aherutse kwibaruka mu minsi yashize.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri story, Byiringiro Lague yarekanye umwana we ndetse anahishura amazina dore ko yamaze no kumukorera urukuta rwa Instagram.

Byiringiro Lague na Kelia Uwase bise umwana wabo w’imfura w’umukobwa, Iliza Isla Nessa.

Byiringiro Lague na Kelia Uwase bibarutse umwana wabo w’imfura nyuma y’amezi umunani bakoze ubukwe.