Breaking News: Miliyoni ikipe ya Mukura Victory Sports yasaruye ku mukino wayo na Rayon Sports zamaze kumenyekana

Umukino wahuje Rayon Sports na Mukura Victory Sports  kuwa Gatatu w’iki cyumweru turi gusoza hamenyekanye amafaranga yavuyemo.

Kuri uwo mukino warangiye ari ibitego bibiri bya Rayon Sports kuri kimwe cya Mukura Victory Sports, hinjiye amafaranga 3.700.000 FRW nkuko tubikesha Saddam.

Muri ayo mafaranga akuwemo amafaranga yahawe abari bafite imirimo muri Stade ya Kigali n’utuntu n’utundi, aho byatwaye 600.000 FRW.

Ni ukuvuga ko ikipe Mukura VS yashyikirijwe 3.100.000 FRW yavuye mu mukino wayihuje na Rayon Sports mu rwego rwo kuyifasha kubona amikoro.