in

Rutahizamu Joachiam Ojera waje muri Rayon Sports yahishuye umukinnyi w’igihangange muri APR FC yifuza gusuhuza bitewe n’ubuhanga budasanzwe amuziho

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports, Joackiam Ojera, yasesekaye i Kigali mu ijoro ryo ku wa 30 Mutarama 2023, yizeza abafana b’iyi kipe gutwarana na bo ibikombe.

Uyu Munya-Uganda Rayon Sports yatijwe na URA FC, yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Mutarama 2023, ahagana saa tatu n’iminota 34.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru akigera i Kanombe, Ojera Joackiam yavuze ko muri CHAN 2020 yabaye mu 2021 yazonzwe na Ombolenga Fitina (Uganda 0-0 Rwanda) ndetse ngo yifuza kongera guhura nawe bagasuhuzanya kuko ngo yaramwemeje.

Ivomo : Umunyamakuru Mihigo Saddam

Ojera yahamagawe kenshi mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda guhera mu 2018 ndetse yari muri Uganda Cranes yatwaye Igikombe cya CECAFA Challenge Cup 2019 n’iyakinnye CHAN 2020 yabereye muri Cameroun, itozwa n’Umunya-Ecosse Jonathan McKinstry.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yabanje muri 11 ba Uganda banganyije n’Amavubi y’u Rwanda 0-0 muri iryo rushanwa kuri Stade de la Réunification tariki 18 Mutarama 2021.

Joackiam Ojera yari muri URA FC yakinnye imikino ya CAF Confederation Cup mu 2021 ikaza gusezererwa na Al Masry SC yo mu Misiri ku ijonjora ry’ibanze.

Myugariro w’iburyo Omborenga Fitina ukinira APR FC

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Azi no kubyina wee! Miss Iradukunda Elisa yerekanye indi mpano idasanzwe afite yaciye ibintu kumbuga nkoranyambaga -Videwo

Mbere y’iminsi micye ngo bacakirane, Kiyovu Sports yabonye intwaro ikomeye izayifasha kongera gushengura imitima y’abakunzi ba Rayon Sports