in

Ruhango: Umugabo yiyahuye y’imanitse mu giti cyari mu gishanga bitewe n’indwara idakira yari amaranye imyaka 18

Ruhango: Umugabo yiyahuye y’imanitse mu giti cyari mu gishanga bitewe n’indwara idakira yari amaranye imyaka 18

Umugabo wo mu karere Ruhango Mu murenge wa Ruhango yiyahuye nyuma yo kumarana imyaka 18 uburwayi bwo mu nda budasobanutse.

Uyu mugabo witwa Mugarantagara Siriru wari uri mu kigero cy’imyaka 61 yiyahuye ny’uma y’indwara yo mu nda yari amaranye imyaka 18 akaba yarayivuje guhera icyo gihe bikanga ndetse yewe akajya no mu buvuzi bwa kinyarwanda gusa bikananirana.

Nk’uko umukobwa we aganira na BTN TV yabivuze, yavuze papa we yahoraga ataka amanywa n’ijoro kubera uburibwe bukabije yanyuragamo kuko ngo yumvaga mu nda ye harimo nk’umuriro w’ikibatsi.

Ni ko ku mugoroba wo kuwa 17, Gicurasi 2023 uyu mugabo yagiye mu gishanga agafata umugozi akawuzirika mu giti ubundi akimanaikamo, gusa icyo gihe kumutabara nti byakunze kuko abahageze basanze yanogonotse.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu ni inkunguzi: Umugore yakoresheje ibirori bidasanzwe by’urupfu rwe – AMAFOTO

Umusore uvanga umuziki kuri Televiziyo y’u Rwanda ‘Dj Klean’ yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we Steicy – AMAFOTO