in

Ruhango! Abanyeshuri bagera kuri 45 bigaga mu kigo cya Heroes Integrated TSS batorotse

Abanyeshuri 45 bigaga imyuga n’ubumenyingiro mu ishuri rya Heroes Integrated TSS, baraye batorotse ikigo bose bajya kwiga mu mashuri ya Mpanda TSS, na Sainte Trinité biri mu Karere ka Ruhango.

Uwashinze iryo shuri avuga ko byakozwe ku kagambane ko kumwambura ishuri no kumwicira ishoramari, kuko bitumvikana ukuntu abana bose babyukira rimwe basohoka ikigo ntawabagiriye iyo nama.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, avuga ko abo bana ari bo bigiriye inama yo kuva muri icyo kigo kubera imikorere mibi yacyo.

Avuga ko abana bashatse uko bazava muri icyo kigo kandi banashaka uko bazimukira ahandi, ari na byo bakoze kuko bimukiye ahari amashami basanzwe bigamo muri icyo kigo, akavuga ko nta kagambane karimo cyangwa kurenganya nyiri ikigo kuko n’ubundi ubuyobozi bw’Akarere bwari buzi ko hari imikorere mibi.

SRC: BTN TV

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sport ishobora gukubitirwa mu rugo

Amavubi yariye amavubi! Aka kanya kipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ari gutanga isomo ku ikipe y’igihugu ya Sudan