in

Rubavu: Umwe muri za nsoresore ziyise abuzukuru ba shitani hari ibyamubayeho biha isomo abandi bakoranaga ubugizi bwa nabi

Rubavu: Umwe muri za nsoresore ziyise abuzukuru ba shitani hari ibyamubayeho biha isomo abandi bakoranaga ubugizi bwa nabi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 15 kamena 2023 nibwo izi nsoresore zo mu karere ka Rubavu mu mujyi wa gisenyi zazindukiye mu muhanda zitwaje intwaro gakondo zije kwambura abaturage ku manywa y’ihangu.

Bamwe mu batezwe n’izi nsoresore, barimo abamotari ndetse n’abandi bari bagiye mu mirimo yabo, aho bamwe babanje kubicaza hasi, bakabakubita bakanakomeretsa bakoresheje ibyo bikoresho bari bafite.

Umwe mu batanze amakuru, avuga ko hari umwe wari uzindukiye mu kazi atwawe n’umumotari, bagategwa n’izi nsoresore, zikabakubita zikabagira intere, nyuma hakaza kuza umunyegare na we bakamuhagarika ariko we agata igare, agakizwa n’amaguru, akaruhukira kuri Polisi.

Abapolisi bahise bajya kureba iby’abo bagizi ba nabi, bahageze na bo bashaka kubarwanya, ari bwo Umupolisi yahitaga arekura isasu rigahitana umwe muri izi nsoresore ziyise ‘Abuzukuru ba Shitani’, abandi bagakizwa n’amaguru.

Isasu ryamuhinguranyije ahita ahasiga ubuzima, aho niho ryafashe

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Africa y’epfo igiye gushyira mu bikorwa ibyo bakopeye u Rwanda

Ubumenyi muri kaminuza bwabaye kuryamana, abanyeshuri barinubira ruswa y’igitsina bakwa n’abarimu babigisha