Rubavu: Impanuka ikomeye yatewe n’ikamyo yagonze coaster itwaye abagenzi

Kuri uyu wa kabiri mu karere ka Rubavu habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yagonze Coaster yaritwaye abagenzi.

Iyi mpanuka biravugwa ko yatewe n’ikamyo yari yikoreye mazutu yacitse feri ikagonga imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya Sosiyete itwara abagenzi ya Virunga yerekezaga mu Mujyi wa Kigali.

Yabereye mu ikorosi rimanuka rigana ku Bitaro bya Gisenyi n’ubundi hakunze kubera impanuka nyinshi.

Abakomeretse n’abitabye Imana bajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi mu gihe Polisi y’Igihugu ikomeje ibikorwa by’ubutabazi.

src:igihe