in

Wa munyamakuru Phil Peter yafungishije yavuze ubugome bwose yakorewe

Iradukunda Moses, umunyamakuru ukunzwe n’abatari bacye yavuze ubugome bukomeye yakorewe na mugenzi we, Nizeyimana Philbert uzwi ku izina rya Phil peter umuhanzi akaba n’umunyamakuru.

Moses yemeje ko yafungishijwe na Nizeyimana Philbert (Phil peter) yamushinjaga ubuhemu no  kuba yaranyereje umutungo wa Company.

Iradukunda Moses yavuze ko umuryango we wegerageje kuganira na  phil peter ngo barebe ko ikibazo  cya cyemukira mu bwumvikane,  ariko ngo Phil peter yarabananije bikomeye kugera aho bageze mu rukiko.

Ubu Iradukunda Moses ari hanze  yararekuwe, hamwe na mugenzi Cloude ariwe na we wahawe ibyo bikoresho nubwo na we yabyambuwe   n’abajura bakanamukubita bikomeye, ibyo byose Phil peter ngo yabirengeje amaso ahubwo avuga ko ari Moses ugomba kubyishyuzwa.

Moses agira ati” Cloude yabuze ingwate yo gutanga biba ngobwa ko umuryango wanjye utwishingira twembi, bivuze ko Cloude ari amarangamutima mu gufasha Moses kwishyura kuko ingwate yatanzwe niyo kuruhande rwa Moses kandi akaba ari nawe Phil Peter yareze.

Mu kurekurwa kwabo Moses yagize ati” kugirango dufungurwe hari umuntu watwitangiye atanga ingwate y’inzu iherereye I Muhanga ati” kandi Phil Peter yarayisuye nuko arayemera bivuzeko mu gihe bataba bakoze ibyo bumvikanye inzu yagurishwa.

Phil Peter arabishyuza akayabo ka Millions 6 za mafaranga y’urwanda, akaba azishyurwa mu mwaka umwe  ariko mu byiciro bibiri, icya mbere ni Millions  eshatu zigomba kubu zatanzwe mu kwa 1/2023, icyindi nacyo cya  Millions eshatu kigatangwa mu kwezi kwa gatandatu  2023 bitabaye ibyo iyo nzu yatezwa cyamunara.

Iradukunda Moses yasoje ikiganiro yagiranye na Yago Tv Show asaba abantu kumuba hafi muri ibyo bihe bikomeye arimo. yagize ati” akatari amagara barahaha.

Ngibyo ibya Iradukunda Moses watangiye akora muri Accounting bikarangira yibereye umunyamakuru ubu akora ku Izuba Tv no kuri channel ye ya YouTube yise Mo connect Tv.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rubavu: Impanuka ikomeye yatewe n’ikamyo yagonze coaster itwaye abagenzi

Inkuru itunguranye: Sandra Teta yagaragaye ari mu kabari nyuma yo gukubitwa (video)