in

Rubanda bagira imitima ikomeye pe! Umugabo yariye amafaranga yikubye inshuro 3 nyuma y’uko Imana imubwiye gutega imodoka ye ku mukino wa Uganda na Tanzania

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Uganda, yariye amafaranga asaga miliyoni 9 z’amashiringi yo muri icyo gihugu nyuma yo gutega ko Uganda iratsinda Tanzania.

Alex Jurua yariye ayo mafaranga nyuma y’uko abyeretswe n’Imana ye yaraye amubonekeye ubwo yari aryamye.

Uyu musore yabwiye itangazamakuru ati: “Ejo nsinziriye naganiriye n’Imana inyereka inzira nyinshi nabonamo ubukungu. Imwe muri izo nzira ni ugutega kuri uyu mukino. Nagurishije Vitz Yanjye, yose nterekaho.”

Ikinyamakuru ‘The Capital Times’ cyo muri Uganda cyavuze ko yashyizeho miliyoni 3 z’amashiringi akaza kurya miliyoni 9.

Uyu mukino waje kurangira Uganda itsinze Tanzania igitego kimwe ku busa, aho uyu mugabo yahise arya miliyoni 9 kuko yari yaguze gutsinda.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Senegal yakoze ibyo Abanyarwanda bifuzaga

CAF yazamuye umubare w’Abanyamakuru bemerewe kuzareba umukino w’Amavubi na Benin