in

CAF yazamuye umubare w’Abanyamakuru bemerewe kuzareba umukino w’Amavubi na Benin

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika ‘CAF’ ryemeye ko abanyamakuru 30 ari bo bazakurikira umukino uzahuza Amavubi na Les Guepards.

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023 Saa Cyenda z’amanywa Ikipe y’Igihugu Amavubi izacakirana na Benin mu mukino w’umunsi wa kane w’itsinda rya 12 ‘L’ mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera mu gihugu cya Cote D’Ivoire.

Umukino ubanza wabereye i Cotonou ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023, amakipe yombi yagabanye amanota nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe, aho igitego cy’Amavubi cyatsinzwe na Mugisha Gilbert usanzwe ukinira Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023, CAF yari yabwiye FERWAFA ko abanyamakuru bazareba umukino azaba ari 10 gusa ariko CAF yagezaho yemera kubongera bagera kuri 30.

Mu itsinda L ikipe y’Igihugu ya Senegal iri ku mwanya wa mbere n’amanota 6, Mozambique ifite amanota ane aho zombi zimaze gukina imikino ibiri gusa, mu gihe Amavubi afite amanota abiri, Benin ni iya nyuma n’inota rimwe.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rubanda bagira imitima ikomeye pe! Umugabo yariye amafaranga yikubye inshuro 3 nyuma y’uko Imana imubwiye gutega imodoka ye ku mukino wa Uganda na Tanzania

“Cyakoze ndumiwe” Swalla uzwi muri filime City Maid yahawe urwamenyo nyuma y’igisubizo yatanze ubwo yabazwaga niba akiri isugi – Reba videwo