in

RIP;Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana ku myaka 102 y’amavuko

Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama, ku myaka 102 y’amavuko.

Uyu mukambwe ubuzima bwe bwose yabumaze ari umubwirizabutumwa mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi ari na byo byamuhesheje kuba mu nama Nkuru y’Igihugu.

Inshamake ku byaranze ubuzima bwa Nyakwigendera Pasiteri Ezra Mpyisi.

Ku ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa, Ezra Mpyisi yari umujyanama we.

Umwami Mutara III Rudahigwa amaze gutanga, Mpyisi nabwo yakomeje kugira inama Umwami Kigeli V Ndahindurwa wimye ingoma kugeza 1960, ubwo yahezwaga ishyanga n’Ababiligi, ku busabe bw’ishyaka Parmehutu.

Mpyisi yaje kujya hanze nk’impunzi, arugaruka mu Rwanda mu 1997 rumaze imyaka itatu rubohowe. Nyuma yo kugaruka mu Rwanda yakunze kugaragara kenshi mu ibwirizabutumwa n’ibikorwa biteza imbere umuco nyarwanda, nk’aho ari umwe mu bashinze Inteko Izirikana igizwe n’abageze mu zabukuru baharanira ko umuco n’amateka by’u Rwanda bitasibangana.

Mpyisi kandi yagiye agaragara mu biganiro ku binyamakuru binyuranye mu butumwa yatangaga yakundaga kugira inama urubyiruko utibagiwe n’abakuzeu.

Pasiteri Ezra Mpyisi yatabaritse kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Mutarama 2024, akaba yitabye Imana ku myaka 102.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa Gorilla FC Gatera Moussa ku cyibuga ahatakarije amaraso menshi

Inkuru y’incamugongo: Kuri uyu wa gatandatu, Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana