in

RIP Dusabimana Eric! Mu karere ka Ruhango umusore ukiri muto yishe mugenzi we w’imyaka 18 kubera impaka z’ubufana hagati y’ikipe ya Rayon Sports na Apr Fc

????????????????????????????????????

RIP Dusabimana Eric! Mu karere ka Ruhango umusore ukiri muto yishe mugenzi we w’imyaka 18 kubera impaka z’ubufana hagati y’ikipe ya Rayon Sports na Apr Fc.

Umusore w’imyaka 28 wo mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango akurikiranyweho kwica mugenzi we w’imyaka 18 nyuma y’intonganya zaturutse ku bufana bw’ikipe ya APR Fc na Rayon Sports.

Amakuru y’urupfu rwa Dusabimana Eric yamenyekanye ahagana saa tatu za mu gitondo zo kuri uyu wa 14 Kanama, 2023.

Bamwe mu batuye Umurenge wa Mbuye bavuga ko intonganya z’aba bantu bombi zaturutse ku bufana bw’Ikipe ya Rayon Sport Fc ni iya APR Fc.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye, Kayitare Wellars yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko amakuru bahawe n’abahageze mbere, bavuga ko Dusabimana Eric na Tuyishimire Anicet babanje gutongana bikagera ubwo barwana.

Ubwo ubushyamirane bwafataga intera, Tuyishimire yateye mugenzi we ibuye mu mutwe riramukomeretsa cyane.

Gitifu Kayitare avuga ko ibi bikimara kuba, Tuyishimire yahise acika, ariko asiga Dusabimana amerewe nabi bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Shyogwe ahageze ahita apf

Kuri ubu Tuyishimire Anicet ukekwaho kwica Dusabimana ubu yamaze gufatwa akaba ari mu maboko y’Ubugenzacyaha.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ndacyari isugi” umukecuru witwa Mukarukaka w’imyaka 80 ahamya neza adashidikanya ko ari isugi kandi yarabanyeho n’umugabo

Burya Kiyovu Sports ntiramwegukana! Ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo kugirango yegukanye umukinnyi byarangiye ishobora kwisanga arimo gukinira Rayon Sports