in

RIP David! Umugabo yavuye iwe agiye guhiga amaramuko y’umuryango ni uko abantu baza gutungurwa no kumubona mu cyuzi yapfuye

RIP David! Umugabo yavuye iwe agiye guhiga amaramuko y’umuryango ni uko abantu baza gutungurwa no kumubona mu cyuzi yapfuye.

Umugabo witwa Iryamukuru David w’imyaka 54 utuye mu mudugudu wa Karwiru, Mu kagali ka Mubuga, mu murenge wa Rwabicuma ho mu karere ka Nyanza, yavuye iwe agiye mu kazi ko guhiga, umurambo we uza kubonwa mu cyuzi cya Bishya, gikora ku mirenge ya Busasamana, Rwabicuma na Mukingo.

Abatuye muri ako gace karimo icyuzi cya Bishya, kiri hagati y’utugali Gacu ko mu murenge wa Rwabicuma na Mpanga mu murenge wa Mukingo, bavuze ko nyakwigendera yarimo yoga ahiga inyamaswa iba mu mazi yitwa Igihura, kuko ngo yavuye mu rugo iwe agiye mu buhigi asanzwe akora anifashisha imbwa.

Niwemwana Immacule, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma, yavuze ko nyakwigendera yariho yambuka amazi avuye guhiga.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yarohowe n’abarobyi, abaturage ndetse n’abo bari kumwe.

Umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro bya Nyanza ngo usuzumwe, icyakora ntiwahatinda kuko yahise ajyanwa iwe ngo ashyingurwe. Nyakwigendera asize umugore n’abana batanu. Si ubwa mbere humvikanye amakuru y’umuntu wapfiriye muri iki cyuzi cya Bishya.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Asigaye ameze nk’Intare: Umunyezamu wa mbere mu Rwanda Kwizera Olivier yagaragaye ari gukora ibintu bitanga icyizere ku bakunzi be binashobora gutuma agaruka vuba mu ikipe y’Igihugu ayoboye -AMAFOTO

Nyuma yo gutsindwa bamurusha KNC ari gutakambira Rayon Sports kugirango imutize umukinnyi ufite impano idasanzwe w’umunyamahanga