in

Rio Ferdinand yagiriye inama Maguire y’icyo yakora ngo yigobotore Ten Hag ukomeje kumugaraguza agati!

Rio Ferdinand asanga Harry Maguire akwiriye kuva i Manchester

Rio Ferdinand umunyàbigwi wa Manchester United n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yagiriye inama Harry Maguire y’icyo yakora ngo yikize Erik Ten Hag ukomeje kumugaraguza agati.
Rio Ferdinand usigaye uri umunyamakuru kuri ‘BT Sport’ asanga Harry Maguire akwiriye kwishakira indi kipe yajyamo kuko umutoza wa Manchester United akomeje kugaragaza ko mu byo atekereza captain we atabamo.

Rio Ferdinand asanga Harry Maguire akwiriye kuva i Manchester

Ubwo umukino Manchester United yatsinzemo Wolves igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Marcus Rashford kuri hamana. Rio Ferdinand usigaye usesengura kuri BT Sport mu magambo ye yavuze ko Maguire akwiriye kwishakira indi kipe yajyamo kuko niba bigeze aho Ten Hag ahitamo kubanza mu mutima w’ubwugarizi Luke Shaw Kandi atariho akina mu gihe Maguire yicaye ku ntebe ari ikimenyetso simusiga ko Ten Hag adakozwa gukinisha Maguire.
” Ndamutse ndi Harry Maguire nashaka indi kipe nshya. Nta kosa ajya akora mu Bwongereza ariko muri Manchester United ntibamukoresha” Amagambo ya Ferdinand agira inama Maguire.
Harry Maguire utorohewe n’ibihe arimo muri Manchester United

Kugeza ubu Harry Maguire nta merewe neza muri Manchester United kuko byibuze kuva iyi championa yatangira amaze kubanza mu kibuga imikino itatu gusa , mu gihe Maguire w’imyaka 29 y’amavuko yakinnnye imikini yose y’igikombe cy’isi Ubwongereza bwakinnye ndetse n’umwaka w’imikino washize akaba yarakinnye imikino 28 ya Championa ubwo Manchester United yatizwaga na Ole Gunner Solskjaer ndetse n’igihe Ralf Ragnick yayitozaga.
Kugeza ubu Ten Hag ageze ku rwego rwo kubanza hanze Maguire akamusimbuza Luke Shaw mu mutima w’ubwugarizi kandi atariho asanzwe akina, haribazwa akazoza ka Maguire mu gihe Martinez na Lindelfo bazaba bagarutse mu kibuga.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu marira n’agahinda Dj Brianne yavuze ko habuze gato ngo yitabe Imana mu ijoro rya Bonane

Ibyamamare 5 byitabye Imana muri uyu mwaka wa 2022 abantu bakarira ayo kwarika