in

Baguwe gitumo! Batatu bakorera kuri YouTube batawe muri yombi bari gukora ibyabujijwe

Baguwe gitumo! Batatu bakorera kuri YouTube batawe muri yombi bari gukora ibyabujijwe.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu batatu bakoresha Urubuga rwa ‘YouTube’ barimo babiri baturuka muri Uganda n’Umunyarwanda umwe, bakurikiranweho icyaha cyo gukoresha ibiganiro Nsanzimana Elie ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko bafatiwe muri hoteli iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura mu Mudugudu w’Umutekano, aho baguwe gitumo bari kumukoresha ibiganiro rwihishwa.

Abatawe muri yombi barimo uwitwa Kembabazi Racheal, Mayanja Muwanguzi Lawrence bakoresha Shene ya YouTube yitwa Connect with Uganda na UG Connect na Niyibizi Xavier ufite urubuga rwitwa Nexo Adventures.

Aba uko ari batatu dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki ya 14 Kanama 2023 mu gihe bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yakojeje agati mu ntozi: Shaddy Boo mu buryo budasanzwe yongeye gushotorana yifashishije amafoto maze abarimo umuhanzi Kenny Sol kwifata biranga bakora ibiteye amatsiko -AMAFOTO

RIB yataye muri yombi abantu batatu bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibitemewe abafite ubumuga bakabishyira ku karubanda