in

Reba impamvu ikomeye umugabo wese ategetswe kurya imineke

Imineke ni zimwe mu mbuto ziryoha gusa hari abatazikozwa.Gusa nubwo bimeze gutyo, abagabo bagirwa inama yo kurya imineke kenshi.

Hari amafunguro abagabo bahitamo kurya kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo barya imineke cyane kurenza abagore.

1.Barya imineke bashaka gukomeza kugira ubuzima bwiza (Umutima n’imitsi)

Imineke ibamo ibizwi nka ‘Potassium’ ifasha umutima n’amaraso gukomeza gutembera neza cyane. Ubushakashatsi bugaragaza ko imineke iba ikungahaye kuri Potassium iri hagati ya 320 na 400 Milligrams cyangwa 10% by’umubiri ukenera buri munsi. Potassium ifasha umutima gukomeza gutera imbere ikanafasha amaraso gutera neza neza.

Imineke nanone ifasha kugabanya umunyu uba mu mubiri. Abagabo benshi bakunda imineke ndetse bakanayigira imbuto zabo zihoraho kubera guhora bifuza gukomeza imitsi.

2.Imineke ituma batuza

Kubera ko abagabo ari bo basabwa byinshi mu bijyanye n’igikorwa cyo gutera akabariro, baba bakeneye gutuza cyane, kugira ngo amaraso atembere neza no kugira ubuzima bwiza. Iyi niyo mpamvu ituma abagabo bakunda urubuto rw’imineke cyane kurenza abagore. Uwariye imineke aba yumva ameze neza cyane.

Imineke kandi ni myiza cyane nk’uko twabigarutseho ikaba ifasha uwayiriye kugira umutuzo no kuba yakwirengagiza imihangayiko, bikaba igisubizo cyiza ku bagabo bahorana umunaniro n’umunabi.

Kimwe n’izindi mbuto zose bakunda, imineke ifatwa nk’ifunguro ridasanzwe ry’abagabo dore ko buri mugabo agirwa inama yo kurya umuneke umwe buri gitindo n’undi ku mugoroba nyuma y’amafunguro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo: Bruce melodie nyuma yo kurya Miliyoni 200 zabandi yagiye kwakira mushuti we Harmonize waje i Kigali

Christopher yavuze amagambo yuzuyemo amarangamutima yibuka umubyeyi we witabye Imana