Icyamamare gituruka muri Tanzania Rajab Abdul Kahali wamamaye mu muziki izina rya Harmonize ari kubarizwa i Kigali, aho yakiriwe na mucutiwe we Bruce Melodie.
Mu rucyererea rwo kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2023, nibwo Harmonize yageze mu Rwanda yakirwa na Bruce Melodie, umujyanama we Coach Gael, Dj Brianne n’abandi bafite aho bahuriye n’uruganda rw’umuziki.
Ubwo yari ku kibuga cy’indege, Harmonize yagaragaje urukuta ruriho icypa kinini cyanditseho amagambo amuha ikaze mu Rwanda, aho ishoramari rishoboka.
Amashusho yasohowe na Bruce Melodie kuri konti ye ya Instagram agaragaza Harmonize agera ku kibuga cy’indege, akemeza ko ari i Kigali mu Rwanda.