in

Rayon Sports yongeye gutegura igikorwa cy’indashyikirwa ishimangira ko irusha abacyeba ubushongore n’ubukaka

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2022, ikipe ya Rayon Sports ifite ibirori by’akataraboneka bya Gikundiro ku ivuko aho yerekeje mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Iyi kipe yashingiwe i Nyanza iri kubarizwayo aho abakinnyi n’abatoza bayo baraza gukorana umuganda rusange n’abaturage bo muri aka Karere, nyuma bakaza gukina umukino wa gicuti na Nyanza FC isanzwe ikina shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Rwanda.

Iki gikorwa Rayon Sports yagiyemo ni igikorwa cyigamije kwegera abakunzi bayo, ibi bikaba bidasanzwe ku y’andi makipe yo mu Rwanda n’ubwo benshi mu bakunzi b’amakipe arimo APR FC baba bifuza ko nayo yakora ibikorwa byo kwegera abakunzi bayo bari mu Ntara zitandukanye.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izasubukurwa tariki 1 Ukwakira aho Rayon Sports izaba yagiye gusura Marines FC itozwa na Rwasamanzi Yves, uyu mukino uzabera kuri Stade Umuganda iherereye mu Karere ka Rubavu.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Niba dufitanye ikibazo ujye umbona uhunge” Rocky Kimomo yahabuye abanzi be nyuma yo kujya muri Gym (Videwo)

Biratangaje; Ku myaka 58 yabyaye abana b’impanga nyuma yo kumara imyaka 18 ategereje