in

Rayon Sports yiteguye guhindura amateka ikanyagira Kiyovu Sports imaze igihe kinini yarayigize insina ngufi! Urutonde rw’abakinnyi 11 bazabanzamo ku mpande zombi

Harabura amasaha macye amakipe y’amacyeba mu Rwanda agacakirana mu mukino watangiye kuvugisha amagambo menshi abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ni mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona 2022-23 uzaba ku Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2023 aho Rayon Sports ari yo izaba yakiriye uyu mukino.

Ni umukino uteganyijwe ku isaha ya saa 15h00’. Mu butumwa busa no gushotora Rayon Sports, Kiyovu Sports yavuze ko akarere ka Muhanga ku Cyumweru kazarara kaka ibara ry’icyatsi, ibara iyi kipe yambara.

Yagize iti “Ibimaze iminsi bibera i Nyamirambo bigiye kwimukira i Muhanga. Kuri iki cyumweru Akarere ka Muhanga kararara ari icyatsi.”

Aya ni amagambo banditse hejuru y’ifoto y’abakinnyi ba Kiyovu Sports, bakoze neza babambika imyenda y’indwanyi bameze nk’abasirikare bari ku rugamba.

Bifashishije amasura y’abakinnyi barimo Bigirimana Abedi, Coutinho, Riyaad Norodien, Mugenzi Bienvenue n’abandi.

Si imyambaro ya gisirakare bambitswe gusa kuko bahawe n’imbunda, hari abafite into ndetse n’abafite iza rutura. Ni ibintu biba byakozwe mu rwego rwo gushyushya uyu mukino kugira ngo abantu bumve ko uri ku rundi rwego ndetse bazawitabire ari benshi.

Ni Kiyovu Sports igiye gukina idafite abakinnyi ba yo babiri basanzwe bamenyerewe mu mutima w’ubwugarizi, Nsabimana Aimable ufite amakarita 3 y’imihondo na Ndayishimiye Thierry ufite imvune yagiriye ku mukino wa Gasogi United bikaba bivugwa ko atazakina uyu mukino, ni mu gihe n’umunyezamu Nzeyurwanda Djihad umaze iminsi akina bivugwa ko adahari kuri uyu mukino.

Mu mikino 6 ya shampiyona iheruka guhuza aya makipe yombi, banganyije umukino umwe indi mikino yose Kiyovu Sports irayitsinda.

Urutonde rw’abakinnyi 11 Haringingo Francis azabanzamo

UMUZAMU : Hakizimana Adolphe

BA MYUGARIRO : Mucyo Didier ‘Junior’, Ganijuru Elie, Mitima Isaac na Ngendahimana Eric.

ABO HAGATI : Mugisha Francois, Raphael Osaluwe Olise na Heritier Luvumbu

BA RUTAHIZAMU : Iraguha Hadji, Moussa Camara na Joachiam Ojera.

Abakinnyi 11 umutoza Mateso Jean de Dieu azabanzamo

UMUZAMU : Kimenyi Yves

BA MYUGARIRO : Serumogo Ally, Hakizimana Felicien, Iracyadukunda Eric na Tuyisenge Hakim Dieme.

ABO HAGATI : Mugiraneza Froduard, Nshimirimana Ismail Pitchou na Riyadh Norodien.

BA RUTAHIZAMU : Erisa Ssekisambu, Bigirimana Abedi na Iradukunda Bertrand.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Fatakumavuta yasaze yasizoye nyuma yo kubatizwa izina rya ‘Fatakumwaku’ na KNC

Umukinnyi ngenderwaho muri APR FC arifuza kuzatsinda Rayon Sports ibitego bitatu agashengura imitima y’abakunzi bayo