Kakoza Nkuriza Charles uzwi kw’izina rya KNC nyiri ikipe ya Gasogi United hano mu Rwanda muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere akomeje guterana amagambo na Fatakumavuta.
Uyu Fatakumavuta nawe akaba ari umuvugizi wa Gorilla FC yavuzeko KNC akomeje kumutera amagambo ngo ku mukino ushize yavuze ko afitanye ubucuti na HADJI ariko akongera akamubwira ko kuri uyu munsi ntabucuti buhari.
Fatakumavuta yageneye ubutunwa KNC buvuga ko kuva uyu munsi Gasogi United izahora ari umugore wa Gorilla FC Kandi ngo akaba ari inshoreke.