in

Umukinnyi ngenderwaho muri APR FC arifuza kuzatsinda Rayon Sports ibitego bitatu agashengura imitima y’abakunzi bayo

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Byiringiro Lague azahaguruka mu Rwanda tariki 15 Gashyantare 2023 yerekeza muri Sweden gukinira ikipe ya Sandvikens IF ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu mu gihugu cya Sweden.

Tariki 26 Mutarama 2023 nibwo ikipe ya Sandvikens IF yatangaje ko yamuguze aho yayisiniye amasezerano y’imyaka ine akinira iyi kipe isanzwe ikinamo Mukunzi Yannick, aho shampiyona izatangira tariki 31 Werurwe 2023.

Mbere y’uko uyu mukinnyi ahaguruka mu Rwanda arifuza gusiga urwibutso rutazibagirana mu mitima y’abakunzi b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, mu mpera z’iki cyumweru bakaba bazacakirana na Sunrise FC mbere y’uko tariki 12 Gashyantare bazatana mu mitwe na mucyeba Rayon Sports.

Iyi mikino yombi arifuza kuyitsindimo ibitego byinshi, by’umwihariko arifuza gutsinda ibitego bitatu ikipe ya Rayon Sports agasiga akoze amateka atazibagirana muri ruhago Nyarwanda.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 y’amavuko asanzwe agora bikomeye ikipe ya Rayon Sports, buri uko bahuye ayitsinda igitego cyangwa agatanga umupira uvamo igitego.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yiteguye guhindura amateka ikanyagira Kiyovu Sports imaze igihe kinini yarayigize insina ngufi! Urutonde rw’abakinnyi 11 bazabanzamo ku mpande zombi

Umubyeyi wa Dwayne Johnson “The Rock” yakoze impanuka ikomeye