in

Rayon Sports yavunikishije umukinnyi ngenderwaho ushobora kumpara hanze igihe kitari munsi y’amezi 2

Rayon Sports yavunikishije umukinnyi ngenderwaho ushobora kumpara hanze igihe kitari munsi y’amezi 2

Ikipe ya Rayon Sports ku munsi wejo yakinnye umukino n’ikipe ya Police FC wo gushaka itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari uzaba tariki ya 1/02/2024.

Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yakinnye neza nubwo na Police FC itozwa na Mashami Vincent nayo yakinnye neza umukino urangira ikipe ya Rayon Sports ikuwemo na Police FC kuri Penalite 4-3.

Ikipe ya Rayon Sports nubwo yatsinzwe yavunikishije umukinnyi Rwatubyaye Abdul wavuye mu kibuga ubona ko agenda ariko iyo umukinnyi avunitse imikaya hari igihe amara igihe kinini hanze y’ikibuga.

Umukino wa nyuma uzahuza ikipe ya APR FC na Police FC kuwa Kane w’iki cyumweru ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba uzaba ukurikiye uzahuza Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC uzaba watangiye saa Cyenda z’amanwa.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kabasele ya mpanya
Kabasele ya mpanya
3 months ago

Rwatubyaye ni abe aruhutse areke n’abandi bugarizi bagerageze amahirwe yabo!

Umukinnyi wa APR FC nyuma yo gufasha Musanze FC akagaragaza ubumuntu byagaragarije benshi ko ntamutima mubi agira

KNC bwa nyuma atangaje impamvu ikomeye yakuye Gasogi United mu marushanwa