in ,

Umukinnyi wa APR FC nyuma yo gufasha Musanze FC akagaragaza ubumuntu byagaragarije benshi ko ntamutima mubi agira

Umukinnyi wa APR FC nyuma yo gufasha Musanze FC akagaragaza ubumuntu byagaragarije benshi ko ntamutima mubi agira

Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya APR FC yakinnye umukino na Musanze FC wo gushaka itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari.

Wari umukino mwiza ukurikije uko byari bihagaze mu kibuga nubwo ikipe ya APR FC yarushijwe cyane bijyanye n’abakinnyi umutoza Thierry froger yabanjemo batari basanzwe barimo Kategaya, Danny ndetse n’abandi.

Musanze FC nubwo yakinnye neza byarangiye itabonye itike kuko yakuwemo na APR FC kuri Penalite 4-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Muri uyu mukino Pavell Nzilla umuzamu wa APR FC yafashije Musanze FC ubwo iyi kipe yatsindaga igitego abasifuzi bakavuga ko kitagiyemo bitewe ni uko incundura zari zacitse umupira ugacamo ugakomeza ariko Pavell Nzilla yahise abwira abasifuzi ko ari igitego, babona kucyemera.

Uyu muzamu nubwo yafashije abasifuzi ndetse na Musanze FC, yaje guhita afasha APR FC akuramo Penalite 2 za Musanze FC iyi kipe ye ihita igera kuri Finali.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byakomeye! Perezida w’abafana ba Gasogi United Mutabaruka yatangaje amagambo ataryoheye amatwi y’abakunzi b’iyi kipe

Rayon Sports yavunikishije umukinnyi ngenderwaho ushobora kumpara hanze igihe kitari munsi y’amezi 2