in

KNC bwa nyuma atangaje impamvu ikomeye yakuye Gasogi United mu marushanwa

KNC bwa nyuma atangaje impamvu ikomeye yakuye Gasogi United mu marushanwa

Uwari Perezida wa Gasogi United, Kakooze Nkuriza Charles kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo yatangaje ko ikipe ya Gasogi United agikuye mu marushanwa yose ategurwa na Ferwafa.

Nyuma yaho uyu muyobozi yatangarije ibi, ntabwo benshi bigeze bemera niba ibyo yavuze byari ukuri bitewe ni uko mu kwezi Kwa mbere 2022, ntabwo yari yatangaje amagambo nk’aya ariko akongera akagaruka.

Kuri uyu wa mbere nibwo KNC yambyutse ahamagarwa cyane ku bitangazamakuru bitandukanye aza gutangaza impamvu asezeye nubwo abivuga yatangaje ko ari ukubera kwibwa.

Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye na B&B Agency yatangaje ko hari abantu bafashe umupira wacu bawugira akantu kabo bakoresha uko bishakiye ku buryo iyo utatse batakumva kuko bagena ibyo bashaka.

Yagize ati” Umupira wacu ni nk’akantu kabitse ku bantu bamwe bashobora gukora ibyo bashaka, kugena ibyo bashaka byose n’uburyo babikoramo yewe niyo waburana bahora ari abera.”

Ukurikije aya magambo KNC yatangaje, bisa nkaho yanze kwerura ngo avuge ibyari byo gusa ubona ko avuga ko hari abantu bakomeye bari inyuma yo gupfa k’umupira w’u Rwanda kandi umuntu udakomeye cyane atapfa kugira icyo abakoraho.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yavunikishije umukinnyi ngenderwaho ushobora kumpara hanze igihe kitari munsi y’amezi 2

Papa Francis ntiyumva ukuntu Abanyafurika banze guha umugisha abaryamana bahuje ibitsina