in

Rayon Sports na Kiyovu Sports zongeye guhanganira umukinnyi ukomoka muri Nigeria

Ikipe ya Kiyovu Sports yinjiye mu rugamba rwo gusinyisha umukinnyi witwa Aboubakar Djibrine ukinira ikipe ya Mukura Victory Sports.

Hashize igihe bivugwa ko uyu mukinnyi ukomoka muri Nigeria azasinyira Rayon Sports muri Mutarama umwaka utaha, ariko ikipe ya Kiyovu Sports nayo yamaze gutangira ibiganiro n’uyu mukinnyi.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko ikipe ya Kiyovu Sports ariyo ifite amahirwe menshi yo kuzegukana Aboubakar Djibrine Akuki bitewe n’uko iri gutanga amafaranga menshi kuruta aya Rayon Sports.

Aboubakar Djibrine Akuki ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Mukura Victory Sports, akaba asigaranye amasezerano y’amezi 8 muri iyi kipe.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore w’abana 3 yivugiye ko agiye kwibera indaya kuko abagabo yabone ko badashobotse

Bijoux yahaye igisubizo gitangaje umufana we wamubajije niba yaratandukanye na Lionel Sentore