in

Umugore w’abana 3 yivugiye ko agiye kwibera indaya kuko abagabo yabone ko badashobotse

” Bitewe n’ukuntu mbona abagabo badashobotse ibyo gushaka nabivuyemo ngiye kwibera indaya” umugore w’abana 3 afashe umwanzuro wo kwicuruza.

Umugore uba wenyine n’abana be gusa (ntabwo abana n’umugabo), yemeje ko agiye gutangira ubuzima bwa wenyine aho azajya aha ikaze abagabo bakaryamana, ubundi bakamuha amafaranga. Yabitangaje nyuma yo kubona ko afite uburambe buhagije ku bagabo.

Aganira n’ikinyamakuru ‘SV Tv’, uyu mugore Doris wamamaye nka Ebony, yagaragaje ko abagabo hafi ya bose yamaze kubona ko nta kuri bagira, benshi babaye indyarya bityo akaba agiye kwishakira ubuzima atitaye ku by’urukundo.

Ati:”Ndashaka guhera kuri zero nkajya gukora akazi k’uburaya. Ndashaka kubikora bitewe n’uburyo ubuzima bwanjye bumeze muri iyi minsi.

Abakobwa benshi barabitangiye kubera ko abagabo bamaze kutwereka ko nta rukundo bagira. Ntabwo bacyita ku bo bakundana nabo ahubwo bita ku bandi, rero nanjye ngiye gushaka ubuzima ku giti cyanjye”.

Nimpura n’umugabo azajya ampa amafaranga ahagije nanjye mukorere ibyo ashaka, ariko ayo mafaranga ntabwo yayaha uwo bakundana cyangwa babana mu rugo.

Umukobwa bakundana namusura, azamuha amafaranga make cyane bivuze ko bahindutse, bityo nanjye nahisemo kubitwara gutyo”.

Muri iki kiganiro, Doris yagiriwe inama yo kwicara hamwe agatuza, akazashaka akazi yitonze, gusa agaragaza ko atacyizera abagabo, avuga ko bamutengushye inshuro nyinshi cyane.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Ariel Wayz ari mu byishimo bikomeye nyuma yuko indirimbo ye ihatanye n’izabahanzi bakomeye nka Harmonize,Zuchu ndetse na Ykee Benda

Rayon Sports na Kiyovu Sports zongeye guhanganira umukinnyi ukomoka muri Nigeria