in

Rayon Sports izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup iheruka kubona insinzi mu minsi 65 ishize igitozwa na Haringingo Francis

Ikipe ya Rayon Sports izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, iheruka kubona insinzi ubwo yatsindaga APR Fc ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro byaje no kurangira icyegukanye.

Wari umukino wabaye tariki 3 Kamena 2023, ubera kuri sitade ya Huye, waje kurangira Rayon Sports itsinze APR Fc igitego 1-0.

Kuva icyo gihe, iyi kipe yahise itakaza umutoza Haringingo Francis wayitozaga ndetse na rutahizamu Leander Willy Essombe Onana wayitsindiye ibitego byinshi.

Murera yazanye umutoza mushya, Yamen Zelfani ndetse igura n’abandi bakinnyi, gusa kuva baza muri iyi kipe nta mukino numwe baratsinda mu mikino 3 yose bakinnye ya gishuti.

Rayon Sports yatangiye ikina na Vital’O FC yo mu Burundi, binganyiriza i Nyamirambo ibitego 2-2, Murera yakurikijeho Gorilla Fc maze nazo zinganya 1-1, ku munsi w’Igikundiro noneho Rayon Sports yatsinzwe na Kenya Police Fc igitego 1-0.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukozi ushinzwe itangazamakuru mu karere ka Rubavu yibye camera y’umunyamahanga wari waje mu kazi ke muri ako karere

“Waremewe kumpa ibyishimo” Ihere ijijo uburanga budashira irora bw’uwaremewe guhana ibyishimo na Bishop Gafaranga