in

Rayon Sports ishyamba siryeru mugihe habura iminsi 3 gusa kugirango ihure na Gasogi united

Mu gihe habura iminsi 3 gusa ngo shampiyona y’u Rwanda isubukurwe muri Rayon Sports haravungwamo amakuru atari meza yuko abanyamahanga bakinira iyi kipe bataragaruka mu Rwanda.

 

Aba bakinnyi barimo Abagande 3 Joackiam Ojera na Charles Baale n’umunyezamu Simon Tamale bagiye iwabo bagiye mu biruhuko by’ubunani none nubu bakaba bataragaruka kuko babwiye ubuyobozi bwa Rayon sports ko nta tike bafite ariko ubuyobozi bukavuga ko ntabiri mu masezerano bityo ntayo bazaboherereza.

 

Abandi ni Nzinga Luvumbu na Youssef Rharb nabo batari bava mu biruhuko.

 

Nzinga Luvumbu we avuga ko yabuze indege imukura muri DR Congo imuzana I Kigali. Youssef Rharb we yari yahawe ikiruhuko cyo kujya iwabo aho yahise anakora ubukwe gusa nawe ntaragaruka. Ikipe ya Rayon sports ifite umukino na Gasogi United ku munsi wo kuwa 5.

Amafoto yabo bakinnyi bataragaruka muri Rayon sports 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agezweho: Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda yambaye nk’abahanzi -AMAFOTO

Umukinnyi muri Gabon yabeshye ko yavutse Nyina amaze imyaka 5 apfuye none bigiye kumukoraho