in

Umukinnyi muri Gabon yabeshye ko yavutse Nyina amaze imyaka 5 apfuye none bigiye kumukoraho

CAF ikomeje iperereza ku mukinnyi w’umunye_Gabon wabeshye imyaka.

 

uyu musore witwa Guélor Kanga Kaku wari warashyize mubyangobwa bye ko yavutse muri 1990 ariko agatangaza ko Mama we umubyara yapfuye mu 1985, ubwo ni ukuvuga ngo uyu mukinnyi yavutse nyina umubyara amaze imyaka 5 yitabye Imana.

 

ibi rero bigaragaraza ko uyu mukinnyi yabeshye imyaka bikaba byamuviriyemo ko akanama gashinzwe imyitwarire muri CAF kamutumiza ngo aze yisobanure.

 

uyu mukinnyi usanzwe akinira ikipe ya Red star Belgrade yo muri Serbia ndetse n’ikipe y’igihugu ya Gabon , ubu ugendeye kumyaka yemera ubu afite 32 ariko ugereranyije nigihe Nyina umubyara yapfiriye Yaba afite 36 byibuze.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports ishyamba siryeru mugihe habura iminsi 3 gusa kugirango ihure na Gasogi united

Umusore yatemye murumuna we bapfa imitungo abonye ukuntu yamutemaguye agirango yapfuye, nawe ahita yiyahura none imitungo izasigaranwa n’uwo watemwe