in

Rayon Sports igiye kugarukira mu nzira itageze muri Libya

Ikipe ya Rayon Sports yahagurutse hano mu Rwanda mu masaha macye ashize, ishobora kugarukira mu nzira itageze mu gihugu cya Libya kubera kwimurwa ku mukino.

Mbere yuko ikipe ya Rayon Sports ihaguruka nibwo hatangiye kuvugwa ko amakipe yo muri Libya yasabye CAF ko yakimura imikino yabo kubera ikibazo cy’ibiza cyashegeshe abaturage bo muri iki gihugu.

Amakuru ahari kugeza ubu ni uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ryamaze kwemerera aya amakipe yo muri Libya ko imikino yimurwa harimo n’uyu ikipe ya Rayon Sports yari irimo kwitegura.

Biravugwa ko ikipe ya Rayon Sports ishobora kugarukira mu nzira itageze muri Libya nyuma yo kuba CAF yamaze kwemera ubusabe bw’aya makipe azahagararira iki gihugu cya Libya.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhungu we wagira ngo barangana! Madedeli wo muri filime ya Papa Sava we n’umuhungu we winjiye mu buhanzi, bongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga – AMAFOTO

Hamenyekanye amanota bafatiyeho kugira ngo abanyeshuri bahabwe ibigo biga bacumbikirwa ‘Boarding schools’