Dusenge Clenia wamamaye muri filime nyarwanda zitandukanye nka Indoto na Papa Sava akinamo yitwa Madedeli we n’umuhungu we uri kwinjira mu buhanzi bongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga.
Mu minsi mike ishize nibwo Madedeli yazengurutse mu bitangazamakuru bitandukanye atangaza ko umwana we w’umuhungu witwa Juda Kuberwa ari kwinjira mu buhanzi kuko afite indirimbo zirenze imwe yashyize hanze.
Aba bombi iyo bari kumwe ugira ngo ni abavandimwe kuko bajya kungana, bagaragaye bari kumwe mu mafoto.







