in

Rayon Sport wfc bayihaye igikombe kiri guta amapiyesi igisubiza Ferwafa

Ubusanzwe iyo ikipe itwaye igikombe runaka ihabwa amafaranga ndetse igahabwa nicyo gikombe ikakijyana mu bubiko bwayo.

Ndetse akenshi igikombe bahabwa kiba kiza bitewe n’agaciro kacyo, gusa kuri iyi nshuro Rayon Sport wfc yahawe igikombe bivugwa ko ari icya make bitewe nuko bagiteruraga amapiyesi amwe namwe agatakara.

Ubwo Rayon Sport wfc yahabwaga igikombe , uwagitwaye akizana yasabwe kugitwara yigengesereye kugirango kitangirika kuko akantu kaba kari hasi ku gikombe, kavagamo, ndetse naho bafata hagati hagatandukana.

Ndetse amakuru avuga ko ubwo umwe mu babishinzwe muri Rayon Sport yajyaga kubika igikombe yabibonye, akabyereka abayobozi ba Ferwafa. Ubwo yamaraga kukibereka bakibasubije, Ferwafa ibabwira ko bagiye kubashakira ikindi kiza kitangiritse.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abagore ba Jay polly bashyikirijwe inkunga y’amamiliyoni bemerewe mu gitaramo cya Platini

Habaye impanuka yahitanye umunyonzi n’umukobwa yari atwaye