in

Rashid Ahesheje inota rimwe Etiencelles Fc imbere ya Gorilla Fc

Muri uyu mugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo umukino wahuzaga ikipe ya Gorilla Fc yari yakiriye ikipe ya Etiencelles Fc, umukino ukaba urangiye amakipe yose aguye miswi.

Bidatinze cyane Igice cyambere ikipe yari yakiriye yatsinze igitego habura gato ngo Igice Cya mbere kirangire, Umukinnyi witwaye neza kuri uyu mukino Mohamed Bobo Camara yatsinze igitego cya mbere, amakipe ajya kuruhuka Gorilla Fc iyoboye Igice Cya mbere.

Amakipe yagarutse mu gice cya kabiri, ikipe ya Gorilla Fc ikomeza gusatira izamu ariko na Etiencelles Fc nayo ikanyuzamo igatera mw’izamu ibifashijwe n’abasore bayo bimbere ariko bidatinze ku munota wa 65 ikipe ya Gorilla Fc yabonewe igitego na Johnson Adeshola, biba ibitego bibiri kubusa.

Gorilla Fc hano yahise isa niyizeye amanota atatu maze itangira gukina ntagitutu, gusa ikipe ya Etiencelles Fc ibifashijwe mo n’umusore wayo yaje gutsinda igitego gifungura amazamu yayo.

Byari ku munota wa 72 gusa, nyuma y’iminota irindwi gusa Adeshola atsinze igitego cya kabiri, Akayezu Jean Bosco wari witwaye neza yaje gutsinda igitego cya Etiencelles Fc imaze igihe itamerewe neza.

Umukino wakomeje gutyo ikipe ya Gorilla ikomeza kujya unyuzamo igasatira, gusa mu minota ijya gusatira iyanyuma ikipe ya Etiencelles Fc yahinduye umukino.

Ku munota wa 90 rutahizamu wa Etiencelles Fc, Mutebi Rashid atsinze igitego cya kabiri cya Etiencelles Fc abafana n’abandi Bantu Bose batatecyerezaga, ariko Rashid Ahesheje inota rimwe ikipe yari iri mu bihe byayo Bibi.

Umukino urangiye amakipe yose anaganya ibitego 2-2, umwe mu mikino myiza izaranga iyi Rwanda Primus National League.

UKO IMIKINO YOSE YAGENZE KURI UYU MUNSI WA 7 WA RWANDA PRIMUS NATIONAL LEAGUE:

KUWA GATANDATU

🔵As Kigali 1-1 Musanze Fc
🔴 Police Fc 0-0 Gicumbi Fc
🔵Rutsiro Fc vs Apr Fc (umukino warasubitswe)
🔴Mukura Vs 4-0 Etoile De L’Est

KU CYUMWERU.

🔵Gasogi United 0-0 Espoir Fc
🔴Kiyovu Sports 2-0 Rayon Sports
🔵 Marine 2-6 Bugesera Fc

KUWA MBERE.

🔵 Gorilla Fc 2-2 Etiencelles Fc

Magingo aya urutonde rwa shampiyona ruyobowe n’ikipe ya Kiyovu Sports n’amanota 16, igakurikirwa na As Kigali na 15.

Ikipe ya Apr Fc yo iri ku mwanya wa munani kugeza ubu gusa ifite imikino igera kuri itatu itarakina kubera ko yo yari iri gukina imikino ny’Afurica, nubwo itahiriwe nayo ikaza gutsindirwa na Fc Bercane ibitego 2-1 muri Morocco.

Amakipe nka Gorilla Fc na Etincelles Fc niyo makipe Ari ku myanya yanyuma Aho Gorilla ifite amanota atatu ku mwanya wa 15 naho Etincelles Fc yo n’amanota abiri ku mwanya wa 16 nyuma y’imikino irindwi.

Ibitego 20 nibyo byinjiye mu mikino 7 yakinwe ku munsi wa 7 wa Shampiyona

Kiyovu Sports isoje umunsi wa 7 iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo

Uyu munsi usize Gorilla FC, Rutsiro FC na Etincelles zitarabasha kubona amanota 3 imbumbe!.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Anita Pendo Atuye Imana Indirimbo Ya Social Mulla! Umva Amagambo Agize Iyo Ndirimbo (Video)

Amashusho Y’umwana Wa Young Grace Afite Ishapure N’ishusho Ya Bikiramariya Yashimishije Abantu (Video)