in

Rafael Osaluwe yatanze ubutumwa bukomeye mbere yo gukina na Gasogi United

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports ukina mu kibuga hagati Rafael Osaluwe Olise yaraye atangiye imyitozo yitegura umukino iyi kipe ye ifitanye na Gasogi United.

Rafael Osaluwe Olise yari amaze icyumweru kimwe gusa adakina kubera imvune yagize ubwo ikipe ya Rayon Sports yanganyaga ubusa ku busa n’ikipe ya Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Uyu musore yaje kuva mu kibuga mu minota ya mbere kubera ikosa rikomeye ryakozwe na Serumogo Ali rihita rinahindura umukino kubera ko Osaluwe yari yazengereje abakinnyi bo hagati b’ikipe ya Kiyovu sports wabonaga ko iyo aza kugumamo ikipe ya Rayon Sports no kubona intsinzi byarashobokaga ukurikije uko yaremaga uburyo bwinshi bwavamo ibitego.

Rafael Osaluwe nyuma y’iyo minsi arimo kwitabwaho, yagarutse mu myitozo ikipe ya Rayon Sports yakomezaga ku munsi wejo hashize ahita atanga ubutumwa bukomeye yemeza ko Gasogi United igomba kwitonda ko bambariye urugamba nubwo benshi bemeza ko gukinishwa waba ari umwanzuro w’ubusazi ariko ukurikije ukuntu iyi kipe ishaka intsinzi no gukina yakinishwa ubwo ibindi bikazaba nyuma.

Ikipe ya Rayon Sports ndetse n’abafana bayo bakomeje guterwa ubwoba n’amagambo Perezida wa Gasogi United KNC akomeje kugenda atangaza kugirango akomeze kwica mu mutwe aba bakinnyi ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe nkuko asanzwe abikora iyo ari we uzakira umukino kugirango azabone amafaranga mu gihe abafna bazaje ari benshi.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Impano ya Israel Mbonyi ku munsi wa St Valantin yatewe ishoti

Dore amafoto 5 y’indobanure akomeje kugarukwaho cyane agaragaza Rwatubyaye Abdul ahanganye na APR FC