in

Prince Kid agiye kugezwe imbere y’urukiko aho aza no kuburana ku bindi birego byari byarafunzwe

Ishimwe Dieudonne wamamaye nka Prince Kid agiye kugezwa imbere y’urukiko ku byaha aregwa yakoze ubwo yari umuyobozi wa Rwanda Inspiretion Backup yateguraga Miss Rwanda.

Biteganyijwe ko Prince Kid ko aza kwitaba urukiko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Ukwakira 2022.

Amakuru dukesha MamaUrwagasabo avuga ko ku byaha Prince Kid aregwa hagiye kwiyongeraho ibindi birego.

Ubusanzwe Prince Kid yaregwaga ibyaha byo gusaba no gukorera undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke.

Nkuko ikinyamakuru MamaUrwagasabo kibitangaza ni uko ikirego cyo gufata ku ngufu no kunyweshwa ibiyobyabwenge byagaruwe mu byaha aregwa nyuma yo kubikuramo mu gihe yaburanaga ifungwa n’ifungurwa.

Amakuru avuga ko ubushinjacyaha bwabonye ibimenyetso bishya kuri ibyo byaha bigiye kugarurwa mu birego Prince Kid aregwa.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi babiri b’ikipe iri guhatanira igikombe cya shampiyona mu Rwanda bakomeje kurebana ay’ingwe bapfa igitambaro cy’Ubukapiteni

Hahiye:Ndimbati uhaye inama ikomeye abagabo bose bihakana abana babyaye