in

Abakinnyi babiri b’ikipe iri guhatanira igikombe cya shampiyona mu Rwanda bakomeje kurebana ay’ingwe bapfa igitambaro cy’Ubukapiteni

Abakinnyi babiri b’ikipe ya Police FC ari bo Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ ukina hagati mu kibuga na Nshuti Dominique Savio usatira izamu aciye mu mpande bakomeje kutumvikana bitewe n’uko buri umwe yifuza kuba Kapiteni w’iyi kipe.

Kuva Mugiraneza Jean Baptiste yasinyira Police FC amasezerano y’umwaka umwe mu mpeshyi ya 2022 byatangiye kuvugwa ko ari we uzahita ahabwa igitambaro cy’Ubukapiteni bitewe n’uko afite ubunararibonye bukomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda ndetse akaba yaranigeze kuba Kapiteni wa APR FC igihe kitari gito.

Nyuma yo kugera muri Police FC hari bamwe mu bakinnyi bashakaga ko Mugiraneza Jean Baptiste ahita aba Kapiteni, hakaba n’abandi bashakaga ko Nshuti Dominique Savio ari we uzagumana igitambaro cy’Ubukapiteni.

Amakuru yizewe Yegob yamenye ni uko hagati ya Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ na Nshuti Dominique Savio umwuka utameze neza bitewe n’uko buri umwe yifuza kuyobora bagenzi be.

Umwe mu bakinnyi ba Police FC waduhaye amakuru yatubwiye ko umutoza Mashami Vincent yifuzaga ko igitambaro cy’Ubukapiteni cyahabwa Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ ariko abandi bakinnyi bakamubwira ko umukinnyi ataba aguzwe ari mushya ngo ahite ayobora bagenzi be asanze bamaze imyaka myinshi mu ikipe.

Kugeza ubu hari igice kimwe cy’abakinnyi kiri ku ruhande rwa Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ ndetse hari n’ikindi gice kiri ku ruhande rwa Nshuti Dominique Savio, ibi bikaba ari bimwe mu biri gutuma ikipe ibura umusaruro.

Mu mikino itatu Police FC imaze gukina kuva shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 yatangira yose barayitsinzwe, aho Sunrise FC itozwa na Seninga Innocent yabatsinze igitego kimwe ku busa, Rayon Sports itozwa na Haringingo Francis Christian ibatsinda kimwe ku busa, na Gasogi United itozwa na Ahmed Adel ibatsinda bibiri ku busa.

Iyi kipe ifite umukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatatu izahuramo na APR FC itozwa na Mohammed Adil Erradi, uyu mukino Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ikaba yarategetse ko amakipe yombi azawukina mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Murumuna wa Fofo avuze ku ijoro rya mbere kuri Fofo na Daniel

Prince Kid agiye kugezwe imbere y’urukiko aho aza no kuburana ku bindi birego byari byarafunzwe