in ,

Police FC nyuma yo kutitwara neza muri Shampiyona, igarutse inyagira ikipe ikomeye hano mu Rwanda imvura y’ibitego mu mukino wa gishuti

Ikipe ya Police FC imaze iminsi ititwara neza muri Shampiyona, igarutse inyagira ikipe ya Pipinier imvura y’ibitego mu mukino wa gishuti.

Police FC mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 3 ntabwo yigeze ikina umukino wayo bitewe nuko ikipe ya APR FC byari bukine yari irimo kwitegura umukino wo kwishyura n’ikipe ya US Monastir mu mikino ya CAF Champions league nyafurika.

Uyu mukino Police FC yakinnye na Pipinier warangiye ikipe ya Police FC itsinze ibitego 4-1. Ibi bitego byatsinzwe na Savio Nshuti, Sibomana Patrick, Ntirushwa Aimé ndetse na Antoine Dominique Ndayishimiye

Iyi kipe y’aba police ntabwo muri shampiyona ntabwo irimo kwitwara neza kuko mu mikino 2 imaze gukina yose yarayitsinzwe. Uwa Mbere yatangiye shampiyona itsndwa na Sunrise undi yawutsinzwe na Rayon Sports FC.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi babiri bari bahamagawe mu Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23 babuze ibyangombwa nyuma yo kubeshya imyaka

Umugore yakubise umugabo yambaye ubusa nyuma yo kumusangana indaya