Umugore yakubise umugabo yambaye ubusa nyuma yo kumusangana indaya

Umugore wo mu gihugu cya Nigeria yakubitaguye umugabo we ndetse amusohora mu nzu yambaye ubusa ubwo yasangaga ari kumwe n’indaya bamuca inyuma.

Uretse ibyo Kandi uyu mugore yajugunye ibintu byose byumugabo we maze amwirukana mu rugo rwabo, nubwo yari yambaye ubusa.

Muri Video yashyizwe kuri Facebook na True Life Stories yerekana igihe abagore bahanganye barwana bapfa umugabo , uyu mugore nyir’urugo yahise amenesha umugabo we wari utambaye amusaba gufata utwangushye akamuvira mu rugo , ari nako amukubita.Intandaro yibi akaba ari uko uyu mugabo yari yazanye umugore windaya mu rugo rwabo ndetse bakanasambana.