in

Abakinnyi babiri bari bahamagawe mu Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23 babuze ibyangombwa nyuma yo kubeshya imyaka

Mu gitondo cy’ejo ku wa Kane tariki 15 Nzeri 2022 umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23 Yves Rwasamanzi yatangaje abakinnyi 23 bahise batangira umwiherero wo kwitegura Lybia.

Ni mu rwego rwo gutegura umukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23.

Yves Rwasamanzi wagizwe umutoza mukuru w’iyi kipe, yatangaje urutonde rw’abakinnyi baziyambazwa kuri uyu mukino, aho abakinnyi bafite amazina amaze kumenyekana ari nk’abanyezamu Ishimwe Pierre wa APR FC na Hakizimana Adolphe wa Rayon Sports, hakazamo na myugariro Niyigena Clément wa APR FC.

Mu bakinnyi 23 bari bahamagawe babiri muri bo babuze ibyangombwa kubera ko babeshye imyaka, aho abo bakinnyi ari Rushema Chris ukinira Marines na Twahirwa Olivier ukinira Kiyovu Sports.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko aba bakinnyi bakomeje kugorwa no kubona ibyangombwa bitewe n’uko bahinduye igihe bavukiye, bikaba bishobora kurangira batazakoreshwa ku mukino wa Libya.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 izakina na Libya mu mukino ubanza uzabera muri Libya tariki 22/09/2022, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade Huye tariki 27/09/2022.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma ya Onana, undi rutahizamu wabiciye bigacika muri Rayon Sports yagiranye ibiganiro na FERWAFA imusaba kuzakinira Amavubi

Police FC nyuma yo kutitwara neza muri Shampiyona, igarutse inyagira ikipe ikomeye hano mu Rwanda imvura y’ibitego mu mukino wa gishuti