in

Platini yagize ati “Ese waba uzi uko byifashe i wawe cyangwa ugendera mu kigare?” Umuhanzi Platini yagiriye inama urubyiruko

Umuhanzi Nemeye Platini wavuzwe cyane mu bitangazamakuru ko atakibana n’umugore we kubera ko yabyaye umwana w’undi mugabo, ibyo Platini akomeje kubyirengagiza ahubwo agira inama urubyiruko yo kujya kwisuzumisha virusi itera SIDA bakajya kureba uko bahagaze.

Mu bukangurambaga bw’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC bugamije guhagarika ubwandu bw’agakoko ka SIDA, Platini ari mu basusurutsa abaturage muri iki gikorwa.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nka Instagram na Twitter, Platini yagize ati ” Umujene ufite intego mu buzima n’umenya uko ahagaze. Ese waba uzi uko byifashe iwawe cg ugendera mu kigare ? Bikurikirane umenye uko uhagaze.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana w’undi abishya inkonda koko! Ibyabaye kuri Mukase w’umwana w’imyaka ibiri watoraguwe mu gihuru yapfuye, byatumye abatari bake bamwenyura

Ingumi zavuze! Amakuru y’uko Bahavu Jeanette yarwanye na Aliah Cool akomeje kuba kimomo hanze aha