in ,

Pique yahishuye uburyo atangira gutereta Shakira byamugendekeye

XXXX during the Press Conference with nominees for Women's World Player of the Year and World Coach of the Year for Women's Football on January 9, 2012 in Zurich, Switzerland.

Myugariro w’ikipe ya Fc Barcelone, Gerard Pique n’ umuhanzikazi Shakira bamaze imyaka igera kuri intandatu bakundana ndetse ubu banafitanye abana babiri, gusa ariko uburyo urukundo rwabo rwatangiye ntibisanzwe.

Résultat de recherche d'images

Mu kiganiro yagiranye na TV3, Pique akaba yagarutse ku buryo yamenyanye na Shakira agira ati :”Ba mbere mpura na Shakira, twari i Madrid mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo y’igikombe cy’isi 2010 Waka waka. Nahise musaba numero ya telephone. Yageze muri Afurika y’Epfo mbere yacu kuko yagombaga kuririmba mu muhango wo gutangiza igikombe cy’isi. Naramwandikiye mubaza uko ikirere cyaho kimeze kuko twe twari kugerayo nyuma y’iminsi miki. Ubusanzwe iyo wndikiye umuntu ibibazo by’ubugiryo nk’ibyo uba witeguye ko asubiza wenda ngo ‘Harakonje uzazane ibyo kwifubika’. Gusa we yaragiye anyandikira igitabo ansobanurira buri kamawe kose. Nahise mbonako bidasanzwe byagaragara ko anyitayeho bikomeye.

Résultat de recherche d'images


“Twakomeje kohererezanya ubutumwa mu gikombe cy’isi, gusa amahirwe yonyine nari mfite yo kumubona kwari kugera kuri final kuko yagomba kuririmba mu muhango wa gusoza igikombe cy’isi. Rero nari naramwemereye ko niba bisaba ko tugera final kugirango twongere tubonane nzakora ibishoboka tukahagera.”

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umva uburyo Lionel Messi yagambaniye umukinnyi mugenzi we amuziza umukobwa

Ibihe by’urukundo ruhebuje rwa Miss Sandra Teta na Derek (+ Amafoto utazi)