imikino
Dore udukoryo n’ibitego byaranze umukino wa Clasico aho Cristiano Ronaldo yaraye ahasheje itsinzi Real Madrid ku kibuga cya Fc Barcelone (amafoto)

Ku munsi w’ejo saa mbiri n’igice ku masaha ya hano I Kigali nibwo I Camp Nou hatangije umukino wahuje ikipe ya Fc Barcelone na Real Madrid muri championat yomu gihugu cya Espagne La Liga.
Mu mukino waranzwe ahanini no kuvunana cyane, ikipe ya Real Madrid niyo yabashije kwegukana itsinzi iyiheshejwe na Cristiano Ronaldo mu minito yanyuma y’umukino bityo ihagarika urutonde rw’imikino 39 yose Fc Barcelone yari imaze idatsindwa.
Ubusanzwe umukino wa Clasico ni umukino uba utegerejwe cyane kubera guhangana kw’ikipe ya Fc Barcelone na Real Madrid ndetse akenshi uyu mukino ukunze kuba aya makipe yombi yenda kunganya amanita kuburyo uba ufite agaciro gakomeye cyane, gusa ku musni w’ejo siko byari bimeze kuko umukino watangiye ikipe ya Barca irusha Real amanota 10 yose byumvikana ko ubu kuba haba ibitangaza ikipe ya Barca yizeye kuba izatwara championat yo muri espagne 2015-2016.
Nubwo bwose uyu mukino nta gaciro kanini wari ufite ku bijyanye na championat y’uyu mwaka, wari utegerejwe cyane kuko ariyo clasico yambere yari ibayeho kuva Zidane yatangira gutoza ikipe ya Real Madrid, abantu rero bakaba bari batagereje kureba uburyo Real ya Zidane iza ku byitwaramo dore ko Clasico yaherukaga Barca yari yanyagiye Real bine ku busa.
Zidane rero akaba yaraye atashye yishimye cyane kuko abasore Karim Benzema ndetse na Cristiano Ronaldo baraye babashije kumuhesha insinzi mu gihe nayamra ikipe ya Fc Barcelone ariyo yari yabanje gufungura amazamu ku munota wa 56 w’umukino ubwo Gerard Pique yatsindaga igitego cy’umutwe kuri corner, Benzema akaza kucyishyura ku munota wa 63 w’umukino naho Cristiano Ronaldo nawe aza guhesha Real insinzi ku munota wa 84 w’umukino ku mupira mwiza yahawe na Gareth Bale.
Hagati aho muri uyu mukino hakaba hagaragayemo amakosa ku basifuzi aho nko mu gice cya mbere Sergio Ramos yateze Lionel Messi imbere gato y’urubuga rw’amahina ariko umusifuza arabyirengagiza naho mu gice cya kabiri umusifuzi akaba yanze igitego cya Gareth Bale cy’umutwe yari atsinze ku mupira mwiza wa Cristiano Ronaldo.
Dore amafoto yaranze uwo mukino:

Ivan Rakitic ahanganye na cristiano Ronaldo

Benzema atsinda igitego cyo kwishyura

Cristiano yatsinze igitego ku ishoti ryanyuze hagati y’amaguru ya Bravo

Abakinnyi ba Real barimo bishimira igitego cya Cristiano
Dore video y’ibitego by’uwo mukino:
https://www.youtube.com/watch?v=5XfAgKfwSVA
Comments
0 comments
-
Hanze18 hours ago
Wa musore ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije ukundana n’umukobwa w’ibiro 100 ari mu mazi abira.
-
Mu Rwanda10 hours ago
Tidjara yahishuye uko abigenza iyo abonye inkumi zije gusura umuhungu we mu rugo.
-
inyigisho19 hours ago
Ngibi ibintu bibi cyane ukwiriye kwirinda gukora mu gitondo ukibyuka|byakugiraho ingaruka utitonze.
-
Utuntu n'utundi12 hours ago
Nta muntu utazatwika: Umukecuru w’imyaka 92 akomeje gutwika imbugankoranyambaga bitewe n’amafoto akomeje gushyira hanze.
-
Utuntu n'utundi18 hours ago
Mu mafoto:Irebere ubwiza bw’ikiraro gikozwe mu birahuri|benshi cyabateye ubwoba.
-
Imyidagaduro18 hours ago
Miss Ingabire Grace yavuze impamvu atakigaragara ku mbuga nkoranyambaga
-
Hanze11 hours ago
Umuraperi AKA yashyinguye umukunzi we witabye Imana nyuma yo kumwambika impeta
-
Mu Rwanda14 hours ago
Wa musore Pattel mwakunze ararize|yerekanye umukunzi we baterana imitoma.