in

Perezida wa Rayon Sports yasubije Abayovu bavuga ko bateye gapapu Rayon Sports

Uwayezu Jean Fidèle, Perezida wa Rayon Sports yatangaje icyatumye Kiyovu Sports yabatwaye umukinnyi witwa Bazombwa Richard Kirombozi ukomoka mu Burundi ukina nka rutahizamu uca ku ruhande.

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri , Kiyovu yatangaje ko yasinyishije rutahizamu ukomoka mu Burundi witwa Richard Bazombwa Kirombozi ukina nka rutahizamu uca ku ruhande.
Uyu mukinnyi yari yabanje kuvugwa my ikipe ya Rayon Sports ariko nyuma Kiyovu iratungurana iramujyana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Perezida wa Rayon Sports yari yakiriwe mu kiganiro urubuga rw’imikino, maze atangaza icyabaye ngo Kiyovu ibatware umukinnyi.

Perezida yatangaje ko icyabaye atari gapapu ahubwo , hari ibintu bitatumye iyi kipe idasinyusha Richard.
Uwayezu yavuze ko umutoza yavuze ko ku mwanya yashakagaho Richard basanze afite undi mukinnyi uhakina.
impamvu ya kabiri ngo n’uko ibyangobwa by’umukinnyi harimo ibibazo ko kandi Rayon Sports yirinze kwishyira mu bibazo kuko yasanze niramuka isinyishije uwo mukinnyi hazazamo ibibazo bujyanye n’uko ikipe yaturutsemo harimo ibitarasobanuka.

Icya gatatu yavuze ko ibiciro by’umukinnyi ndetse n’ishoramari rya Rayon Sports bitajyane, ariko ko iyo umutoza amwishimira ikipe yari gushaka amaboko.

Bazombwa Richard Kirombozi asinyira Kiyovu Sports.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bidasubirwaho hamenyekanye ikipe igiye gukina umukino wa gishuti na Rayon Sports mu cyumweru gitaha

Hagati ya APR FC na Rayon Sport hatabayemo kubogama ni iyihe kipe ubona ifite umwambaro mushya mwiza muri iyi yagaragajwe ? -AMAFOTO