in

Perezida wa Rayon Sports yashyize ukuri hanze ku makuru yuko Robertinho yirukamwe

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, yahakanye amakuru yavugwaga ko ubuyobozi bw’ikipe buri gutekereza kwirukana umutoza w’umunya-Brazil, Robertinho. Aya makuru yatangiye gukwirakwira nyuma y’uko Rayon Sports yanganyije na Amagaju igitego 1-1 kuri Stade ya Huye.

Mu kiganiro yahaye InyaRwanda dukesha iyi nkuru, kuri uyu wa Gatanu, tariki 28 Gashyantare 2025, Twagirayezu yavuze ko nta mpamvu yatuma birukana umutoza uri ku mwanya wa mbere muri shampiyona. Yagize ati: “Robertinho ari ku mwanya wa mbere, kandi asigaje imikino itarenze 12. Nubwo hari ibyo ashobora kunanirwa, ntitwakwihutira kumwirukana kuko umupira w’amaguru ni uguhangana.”

Perezida wa Rayon Sports yagaragaje ko amakipe yose ahura n’ibihe bigoye, ndetse atanga urugero rw’uko na APR FC, mukeba wabo ukomeye, yigeze kunanirwa gutsinda Amagaju i Huye. Yashimangiye ko Robertinho akora uko ashoboye kandi kugeza ubu ari we uhiga abandi mu gutsinda.

Nubwo hari abavuga ko Robertinho ashobora kwirukanwa, Rayon Sports ifite imikino ikomeye imbere yayo. Ku itariki 2 Werurwe izahura na Gasogi United, naho ku itariki 9 Werurwe icakirane na APR FC. Iyi mikino ishobora gutanga ishusho nyayo y’ahazaza h’uyu mutoza mu ikipe.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore, Kaboy yashyize ukuri hanze ku cyatumye akurwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu hakabeshya ko ari uburwayi